NACYO NI KIMWE MU BIBAZO BY'INGUTU
Muri iki gihe hariho ibibazo byinshi nibyo,ariko hari kimwe mu bibazo by'ingutu utabonera umuti cyangwa igisubizo.Wakwibaza uti se ni ikibazo cy'ubuzima;ni ikibazo se cy'akazi dore ko nacyo gikomereye urubyiruko muri iki gihe ;cyangwa se uti ni amafaranga.Oya da si kimwe muri ibyo hari ni uwakwibaza ati ni ikibazo cy'umukunzi cyangwa cy'urukundo buri wese ni uko abyumva;nyamara njye mbona ikibazo cy'umwanya nka kimwe mu bibazo by'ingutu.Dore muri iki gihe umuntu abyuka ashaka umurimo cyangwa ajya ku kazi kubagafite,nimugoroba abiga bakajya ku mashuri,abandi bagatangira ibiraka kandi biriwe ku yindi mirimo.Yewe rimwe na rimwe ugasanga umuntu abuze n'akanya ko kwiyitaho cyangwa ko kwitabira ibintu bimwe na bimwe nakwita ibya rusange nk'amanama y'ubukwe n'ibindi.Birashoboka ko ushobora kutabona abagufasha gutegura ikirori cyawe ,nyamara bose bagufite ku mutima ahubwo ni uko bahuze,umwanya wabaye ingume muri iki gihe,nibyo koko ukeneye ko uwo munsi uba uw'amateka mu buzima bwawe.Gana PLAMEDI EVENT PLAN dushobora kugufasha kukubonera ibyo ukeneye kuri uwo munsi byose utarushye uzenguruka umujyi nyamara erega nawe ushobora kuba ufite umwanya muke.Icyo wakenera cyose kwaba kurimbisha inzu yawe ,gutegura ibirori byawe bikagenda neza ;bishobora no kuba ari umunsi w'akababaro burya ibyago biratungura ariko PLAMEDI EVENT PLAN ihora yiteguye kubera mwe .Yewe niyo waba ukeneye abagukorera imirimo kuri uwo munsi,ubusitani bwawe nabwo bukeneye isura nshya nyamara nta mwanya nkuko twabivuze haruguru ;tubwire maze natwe tukwiteho.Burya umwanya iyo ugucitse ntugaruka kandi igihe kijyana n'ibyacyo niyo mpamvu nta muti cyangwa igisubizo wabonera iki kibazo cy'igihe uretse kugikoresha neza.
UBURAMBE ,UBUSHAKE N'UBUSHOBOZI dufite muri uyu mwuga nawe byakugirira akamaro.
Providence Umugwaneza.